00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare wa Uganda yarasiye bagenzi be babiri muri Congo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Umusirikare wa Uganda uri mu butumwa bwo guhangana n’umutwe wa ADF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarashe bagenzi be babiri barimo umusirikare wa Uganda n’undi wa Congo.

Ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC cyatangaje ko uwo musirikare yarashe bagenzi be "atabigambiriye", ndetse yahise atabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomeje nk’uko byemejwe n’uruhande rw’Ingabo za Congo.

Uku kurasa bagenzi be kwabereye mu gace ka Bulongo/Rwenzori mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ntabwo byatangajwe niba abarashwe bapfuye cyangwa bakomeretse gusa.

Ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Congo (FARDC) zirimo gufatanya guhangana n’umutwe wa ADF, ndetse ubu butumwa buheruka kongererwa igihe cy’amezi abiri, guhera ku wa 1 Kamena 2022.

Ni ubutumwa buzwi nka "Operation Shujaa" izi ngabo z’ibihugu byombi zirimo gufatanyamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .