Uyu musirikare n’abapolisi baguye ku Kigo cya Monusco kiri i Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho abaturage bakoresheje intwaro bambuye umupolisi wa Congo, bakarasa ku ngabo za Monusco. Amakuru avuga ko undi musirikare ari mu bakomerekeye bikomeye muri iki gikorwa.
Amashusho yandi yagaragaje abaturage benshi binjira mu kigo cya Monusco bagasahura ibikoresho birimo ibiryamirwa n’ibindi byo mu biro nka mudasobwa, intebe n’ibindi bitandukanye.
Ku rundi ruhande, byatangajwe ko abaturage batanu baguye muri iyi myigaragambyo karundura, abandi barenga 50 bagakomereka.
Uyu mutwe woherejwe muri RDC mu 1999, ndetse utangwaho miliyari imwe y’amadolari ya Amerika buri mwaka. Nyamara unengwa ko wananiwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, nk’inshingano yawo nyamukuru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!