Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR yari igiye kwiba ihene

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Mutarama 2021 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Capt Kibanza wayoboraga ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace ka Nyabiyale i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, yaguye mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari ugiye kwiba ihene.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu gitondo tariki 30 Ukuboza 2020, mu gace ka Nyamilima aho inyeshyamba za FDLR zari zigiye kwiba ihene z’abaturage nkuko ikinyamakuru L’Interview cyabitangaje.

Ubwo abaturage babonaga inyeshyamba za FDLR, batabaje igisirikare cya Leta gikorera hafi, kiza guhangana n’inyeshyamba. Nibwo Capt Kibanza yaguye muri iyo mirwano.

Abaturage basabye ko ingabo zibarizwa muri ako gace zasimbuzwa, hakazanwa izindi zibasha guhangana n’uwo mutwe wa FLDR ukomeje kuyogoza ako gace.

Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .