00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare wa Afurika y’Epfo yahishuye ko aboherejwe muri RDC bifuje gusubizwa iwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 February 2025 saa 01:21
Yasuwe :

Umwe mu basirikare bari bari ku kiriyo cya mugenzi wabo waguye ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yabanje gushaka kujya ku rugamba muri RDC ariko inshuti ye yari yaragiyeyo yayihamagara ikamubwira ko abariyo babuze Imana ibasubiza iwabo.

Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu Burasirazuba bwa RDC zibarirwa mu 2000, zirimo nke zagiye mu butumwa bwa Loni bwa Monusco n’abandi benshi boherejwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.

Urugamba rwo muri Mutarama 2025 rwaguyemo abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo biteza umwuka mubi mu gihugu, Inteko Ishinga Amategeko isaba ko ingabo zivanwayo kuko ubutumwa zirimo babona atari ubw’amahoro.

Ubwo imibiri y’aba basirikare yagezwaga mu miryango y’abasirikare baguye ku rugamba umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko yagiye yifuza kujya muri RDC ariko inshuti ye yitabye Imana ikamubwira ko ibyo ari kuririra abandi batabishaka ahubwo bifuza kwisubirira iwabo.

Ati “Umunsi nakuwe ku rutonde rw’abagomba kujya mu butumwa bwa SAMIDRC, narongeye ndahamagara barambwira ngo abantu bagiye muri RDC bifuza kugaruka none wowe uri kurwanira kujyayo?”

Uyu musirikare yavuze ko yakomeje gushaka uko yazajyanwa muri ubu butumwa ariko bikarangira bidakunze, ariko agahamya ko badakwiye kubuvamo gutyo gusa batarwaniriye bagenzi babo bapfuye.

Ati “Bariya bari gusaba ko ingabo zacu zigomba kuva muri RDC, twabikora mu gihe kizaza ariko ubu ntibishoboka. Dukeneye kubikorera bagenzi bacu bapfuye.”

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, abahoze mu ngabo n’abandi barimo abadepite bagaragaje kenshi ko ingabo z’iki gihugu zagiye kurwanira inyungu za perezida Ramaphosa mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ingabo za Afurika y'Epfo zoherejwe muri RDC byamenyekanye ko zifuje gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .