Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yasabiye Nigeria amasengesho

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye ko Nigeria isabirwa ku Mana ngo ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abigaragambya muri iki gihugu buhagarare.

Imyigaragambyo imaze iminsi muri Nigeria, aho abigaragambya batangiye bigabiza imihanda basaba ko Umutwe wa Polisi udasanzwe wari ushinzwe kurwanya ubujura, Special Anti-Robbery Squad (SARS) useswa kuko ushinjwa ubugizi bwa nabi.

Uyu mutwe washinzwe mu 1992 ugamije guhashya ibyaha byari biri kwiyongera muri Nigeria, icyakora nyuma watangiye gushinjwa gufatanya n’udutsiko tw’amabandi wari ushinzwe guhashya.

Umujinya w’abaturage warushijeho gukara mu ntangiriro z’Ukwakira nyuma y’amashusho yashyizwe kuri internet agaragaza abapolisi bica umuturage.

Iyi myigaragambyo yamagana ihohotera rikorwa na SARS, yakorwaga mu ntero igira iti “#EndSARS’’.

Nubwo uwo mutwe washeshwe, abaturage bakomeje kwigaragambya basaba ko abagize uruhare mu byaha ryakoze bagezwa mu butabera, bagasaba n’andi mavugurura; ni ibikorwa byakomeje guteza impaka zitandukanye hirya no hino ku Isi.

Tariki ya 11 Ukwakira 2020, Perezida Buhari nibwo yasheshe uyu mutwe ariko abigaragambya bakomeje basaba ko haba impinduka no mu zindi nzego z’umutekano no mu buryo igihugu kiyobowe.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yavuze ko Nigeria ikwiye gusabirwa ku Mana mu kwamagana ihohoterwa ryibasiriye abaturage.

Yagize ati “Reka dusabire Nigeria kuri Nyagasani kugira ngo hirindwe ihohoterwa iryo ariryo ryose, rikorwa buri gihe mu gushakisha ubwumvikane binyuze mu guteza imbere ubutabera n’inyungu rusange.”

Imyigaragambyo y’abaturage muri Nigeria irushaho gukara ndetse ku wa 20 Ukwakira 2020, mu Murwa Mukuru Lagos havuzwe impfu z’abantu benshi barashwe n’igisirikare ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana ihohotera rikorwa n’abapolisi. Umwe mu bari bahari yabwiye itangazamakuru ko yiboneye imirambo igera muri 20 n’abakomeretse barenga 50.

Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu wa Amnesty International wavuze ko hagati ya 2017 na 2020, wanditse dosiye 82 z’ubugome polisi yagiye ikorera abantu batandukanye muri Nigeria.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabiye Nigeria amasengesho kubera ibihe bidasanzwe iki gihugu kirimo byiganjemo imyigaragambyo
Imyigaragambyo yamagana ihohotera rikorwa n’itsinda rya polisi ryashyiriweho kurwanya ubujura ryiswe SARS ikorwa mu ntero igira iti “#EndSARS''

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .