00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinwa ushinjwa gukoresha abana atuka Afurika yafatiwe muri Zambia

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 June 2022 saa 08:54
Yasuwe :

Umugabo w’Umushinwa washakishwaga n’ubutabera bwa Malawi kubera gukoresha abana bato b’Abanyafurika kugira ngo bavuge amagambo y’ivangururaruhu mu Gishinwa batabizi, yafatiwe muri Zambia.

Uyu mugabo witwa Lu Ke, yari amaze igihe muri Malawi, aho yafataga abana bo mu byaro bikennye, akabasubirishamo amagambo ashatse mu Gishinwa, akabishyura.

Aya mashusho yacuruzwaga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Bushinwa.

Amagambo yasabaga aba bana gusubiramo amenshi yabaga arimo ibitutsi kuri Afurika n’ivanguraruhu.

Hari nk’aho abana baba bari gusubiramo ibyo yabasabye bagira bati “Ndi igisimba kitagira ubwenge”.

Imigirire y’uwo Mushinwa yashyizwe hanze na BBC mu cyumweru gishize, bitera uburakari benshi mu Banyafurika.

Lu Ke yafatiwe muri Zambia kuwa Mbere w’iki cyumweru icyakora ubutabera bwa Malawi bwasabye ko asubizwa muri icyo gihugu akaba ariho aburanishirizwa.

Mu cyumweru gishize Ambasade y’u Bushinwa muri Malawi yamaganye ibyakozwe n’uwo Mushinwa, ivuga ko icyo gihugu kitajya cyihanganira ivanguraruhu.

Ambasade yijeje Leta ya Malawi gukorana kugira ngo Lu Ke agezwe mu butabera, nk’uko Africa News yabitangaje.

Lu Ke yafatiwe muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .