Umushinga w’ifaranga rimwe rya EAC ugeze he?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Hasigaye imyaka ine gusa ngo igihe ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byihaye ngo bizabe byashyizeho ifaranga rimwe kigere, gusa hakomeje kwibazwa niba koko iyi ntego izagerwaho mu 2024.

Ku wa 30 Ugushyingo 2013 nibwo abakuru b’ibihugu bya EAC bashyize umukono ku masezerano ateganya ishyirwaho ry’ifaranga rimwe, mu nama yabereye i Kampala, agaragaza intambwe zigize urugendo rw’imyaka 10 ruzageza ku ishyirwaho ry’ifaranga rihuriweho n’akarere, nk’imwe mu nkingi z’ukwishyira hamwe kw’ibi bihugu.

Kugeza ubu ariko ibimenyetso by’uko iyo ntego yagerwaho mu gihe cya vuba biracyari bike, ushingiye ku bimaze gukorwa, n’umwuka uri hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye na politiki.

Umuyobozi Ushinzwe Ibijyanye n’Ifaranga n’Ingengo y’Imari mu bunyamabanga bwa EAC, Pantaleo Kessy, yabwiye The East African ko ishyirwaho ry’ifaranga rimwe rigena inzego enye zigomba guhuza ibikorwa, zirimo Ikigo cya EAC Gishinzwe Ifaranga (East African Monetary Institute), Ikigo Gishinzwe Ibarurishamibare (East African Statistics Bureau), Komisiyo Ishinzwe Igenzuramikorere (East African Surveillance, Compliance and Enforcement Commission), na Komisiyo Ishinzwe Serivisi z’Imari (East African Financial Services Commission).

Kugeza ubu za guverinoma ziracyari mu cyiciro cyo kugerageza guhuriza kuri politiki zikenewe kugira ngo umushinga w’ifaranga rimwe uzagerweho bitarenze 2024.

Jean Claude Nsengiyumva wahoze ari Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, yagize ati “Imyaka ine isigaye ntabwo ihagije kugira ngo hashyirwe mu bikorwa amasezerano y’ukwishyira hamwe mu bijyanye n’ifaranga, kubera ko intambwe zatewe n’ibihugu binyamuryango ziganisha ku guhuza politiki z’imbere mu bihugu n’amategeko ni nto cyane.”

Nubwo ibimaze gukorwa ari bike ariko, Nsengiyumva asanga ibihugu byatera intambwe, bigashyira umukono ku masezerano igihe kigeze.

Byateganywaga ko inama yagombaga guhuza abaminisitiri ba EAC mu Ugushyingo bagatanga umurongo ku ishyirwaho rya East African Monetary Institute, ari nayo izayobora ibikorwa byo kwihuza mu buryo bw’ifaranga rimwe, ariko ngo ntiyabaye.

Ni mu gihe umushinga w’itegeko rishyiraho East African Bureau of Statistics wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) muri Nzeri 2019, utegereje gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu.

Naho umushinga w’itegeko rishyiraho EAC Surveillance, Compliance and Enforcement Commission, na Financial Services Commission wemejwe n’inama y’abaminisitiri muri Gicurasi 2019, wohererezwa Komisiyo ishinzwe amategeko n’ubucamanza kugira ngo igire ibyo yongeramo.

Nubwo bimeze bityo ariko, umwe mu badepite ba EALA yavuze ko bijyanye n’umwuka uri hagati y’ibihugu bya EAC, bigoye ko abantu bakwitega ukwishyira hamwe mu bijyanye n’ifaranga rimwe, kuko n’amasezereno ashyiraho isoko rusange ibihugu byakomeje kuyarengaho.

Icyicaro gikuru cya EAC i Arusha muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .