Ni ingingo yagarutsweho ku wa 14 Gicurasi 2025 ubwo Umuyobozi ushinzwe imari mu biro bya Perezida wa Kenya, Katoo Ole Metito, yitabaga komisiyo ishinzwe imiyoborere n’umutekano w’imbere mu gihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko.
Depite Fred Kapondi uri muri iyi Komisiyo yabajije Katoo Ole Metito umubare w’abajyanama Perezida Ruto afite n’amafaranga bahembwa.
Ati “Uyu mubare w’abajyanama ni munini cyane, ni benshi, ni byiza ko wasobanurira iyi Komisiyo ingano y’amafaranga buri umwe ahembwa.”
Mu gusubiza, Metito yavuze ko “Ikigereranyo (cy’amafaranga bahembwa) ni uko bamwe bari ku rwego rwa Minisitiri, abandi bakaba ku rwego rw’abanyamabanga ba leta.”
Umushahara wa Minisitiri muri Kenya ni ibihumbi 594 by’Amashilingi, ariko washyiraho n’ibindi byose ahabwa bikagera kuri miliyoni imwe y’Amashilingi.
Umunyamabanga wa Leta we ahembwa ibihumbi 491 by’Amashilingi, washyiraho n’ibindi ahabwa nawe akenda kugera kuri miliyoni imwe y’amashilingi.
Metito akimara kuvuga amafaranga abajyanama ba Perezida Ruto bahembwa, abagize Inteko Ishinga Amategeko bateye hejuru, bavuga ko batumva uburyo aka kayabo kagenda ku bantu rimwe na rimwe usanga baba barananzwe muri Guverinoma.
Buri mwaka abajyanama ba Perezida muri Kenya batangwaho miliyari imwe y’Amashilingi.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ibiro bya Perezida William Ruto bizakoresha miliyari 8 z’Amashilingi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!