Ubu busabe bw’abahagarariye uyu muryango mu mategeko bwasabwe nyuma y’uko bitangajwe ko kuri uyu wa Gatanu Blaise Compaoré ashobora kugaruka muri iki gihugu avuye mu buhungiro.
Uyu mugabo ari kumwe n’abandi bahoze mu buyobozi bw’iki gihugu bazagirana ibiganiro n’akanama ka gisirikare kayoboye Burkina Faso kuri uyu wa Gatanu bagamije kwihutisha gahunda y’ubwiyunge.
Sankara yapfuye mu 1987, apfira mu gikorwa cyo kumuhirika k’ubutegetsi cyasize Blaise Compaoré abaye perezida w’iki gihugu kugeza mu 2014 ubwo igitutu cy’abaturage cyatumye yegura nyuma aza guhungira muri Côte d’Ivoire.
Muri Mata urukiko rwahamije uyu mugabo icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara, ahita ahanishwa gufungwa burundu.
Ntabwo biramenyekana neza niba Compaoré azagumishirizwaho ibi bihano, n’ubwo Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko ibi biganiro n’akanama ka gisirikare bitazakuraho ibihano byahawe bamwe muri aba bahoze ari abayobozi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!