Umuryango wa Mugabe wijunditse Guverinoma yawirengagije muri gahunda yo kumushyingura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Robert Mugabe warakajwe bikomeye no kuba utarabajijwe na Guverinoma ku bijyanye na gahunda yo gushyingura uyu musaza wayoboye Zimbabwe.

Mugabe wari ufite imyaka 95 yitabye Imana mu cyumweru gishize aguye mu bitaro byo muri Singapore aho yivurizaga.

Umubiri we wagejejwe muri Zimbabwe ku wa 11 Nzeri 2019, aho biteganyijwe ko ushobora gushyingurwa aho yavukiye bigendanye n’ibyifuzo by’umuryango aho kuba mu irimbi ry’intwari z’igihugu.

BBC yanditse ko umuryango we na Guverinoma batavuga rumwe ku ho nyakwigendera agomba gushyingurwa.

Umuryango wa Mugabe watangaje ko umubiri we uzajyanwa mu gace yavukiyemo ka Kutama mu Ntara ya Mashonaland mu Burengerazuba bwa Harare ku mugoroba wo ku Cyumweru, akazashyingurwa mu buryo bwihariye ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri.

Guverinoma yifuje ko ashyingurwa mu irimbi ry’intwari riri mu Mujyi wa Harare.

Mu itangazo umuryango we washyize hanze wavuze ko “Twababajwe n’uburyo Guverinoma ya Zimbabwe yateguye gahunda yo guherekeza Robert Mugabe itabajije umuryango we wari ufite inshingano zo gutangaza ibyifuzo bye ku bijyanye n’aho agomba gushyingurwa.’’

Rikomeza rigira riti “Nk’umuryango we, twabonye ko Guverinoma ya Zimbabwe iri kugerageza kuduhatira kwemera gahunda yo gusezera no gushyingura Robert Gabriel Mugabe bihabanye n’ibyifuzo bye ku buryo agomba gushyingurwa.’’

Robert Gabriel Mugabe yayoboye Zimbabwe imyaka 37 guhera mu 1980 kugeza mu 2017. Yakuwe ku butegetsi n’igisirikare asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze amubereye Visi Perezida.

Umubiri wa Robert Mugabe wagejejwe muri Zimbabwe uvanwe muri Singapore ku mugoroba wo ku wa 11 Nzeri 2019
Robert Mugabe afatwa na bamwe nk'intwari ya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza