Umuryango wa IGAD washyizeho itariki y’ibiganiro hagati ya Perezida Kiir na Machar

Yanditswe na Habimana James
Kuya 15 Kanama 2019 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bihuriye mu muryango w’ubukungu, IGAD, byashyizeho itariki y’aho Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir n’umurwanya, Riek Machar bazaganiriraho imbonankubone.

Uyu muryango wari watangije ibi biganiro mu Ugushyingo 2018, ukaba wongeye kuvuga ko tariki 21 uku Kwezi ari bwo aba bayobozi bagomba guhurira mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa.

Iyi nama ije nyuma y’aho uyu muryango utangaje ko kubura ubujyanama hagati y’aba bayobozi, aribyo bikomeje kuba inzitizi yo gusinya amasezerano y’amahoro nk’uko ikinyamakuru The East African cyabivuze.

Itangazo rya IGAD rivuga ko “Uyu muryango wifuje gutumira impande zombi kwitabira amasezerano, aho azaba yanitabiriwe n’abanyamuryango ba IGAD.”

Minisitiri w’itumanaho muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei Lueth we yavuze ko Perezida Kiir atazitabira iyi nama.

Yavuze ko atari ngombwa ko Kiir ahagaragara, ko azahagararirwa n’abandi bantu batatu.

Yavuze ko afite icyizere ko tariki 12 Ugushyingo uyu mwaka, hazashingwa leta nshya hagati y’aba bayobozi.

Edmund Yakani uharanira uburenganzira mwa muntu muri Sudani y’Epfo, yavuze ko kuba aba bayobozi batizerana aribyo bikomeje gutuma aya masezerano atagerwaho.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo hagombaga gushingwa leta y’ubumwe, byongeye kwimurirwa mu mezi atandatu kubera ko hari ibyo aba bayobozi batari bakumvikanyeho.

Umuryango wa IGAD washyizeho itariki y’ibiganiro hagati ya Perezida Kiir na Machar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza