Nakajjigo yapfuye mu 2020 mu mpanuka yabereye muri Arches National Park.
Izo mpozamarira ziri munsi cyane ya miliyoni $140 umuryango wa Nakajjigo wifuzaga, ariko kandi niyo mafaranga menshi atanzwe n’urukiko muri leta ya Utah kubera urupfu rw’umuntu, nk’uko umunyamategeko wabo abivuga.
BBC yanditse ko umugabo wa Nakajjigo yagenewe miliyoni $9.5, nyina Christine Namagembe agenerwa $700,000 naho se John Bosco Kateregga $350,000.
Nakajjigo wari ufite imyaka 25 yapfuye nyuma y’amezi macye ashyingiranywe na Ludovic Michaud w’Umunyamerika. Bari bari mu biruhuko basura iriya parike ubwo yapfaga.
Inkubi y’umuyaga yazunguje umuryango w’icyuma utari ufashe neza ubwo imodoka ya Nakajjigo na Ludovic yariho isohoka muri iriya parike.
Uwo muryango waciye mu idirishya ry’imodoka ku ruhande rw’umugenzi uca ijosi Nakajjigo ahita agwa aho, mu gihe umugabo we yari yicaye mu mwanya wa shoferi.
Uru rupfu ruteye ubwoba no kuba Nakajjigo yari ambasaderi w’umuryango Women and Girls muri Uganda byatumye urubanza rwe rukomera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!