00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango w’umunya-Uganda wapfiriye muri Amerika wagenewe miliyoni $10

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 01:15
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Leta ya Utah muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, rwageneye umuryango w’umunya-Uganda, Esther Nakajjigo, impozamarira ya miliyoni $10.

Nakajjigo yapfuye mu 2020 mu mpanuka yabereye muri Arches National Park.

Izo mpozamarira ziri munsi cyane ya miliyoni $140 umuryango wa Nakajjigo wifuzaga, ariko kandi niyo mafaranga menshi atanzwe n’urukiko muri leta ya Utah kubera urupfu rw’umuntu, nk’uko umunyamategeko wabo abivuga.

BBC yanditse ko umugabo wa Nakajjigo yagenewe miliyoni $9.5, nyina Christine Namagembe agenerwa $700,000 naho se John Bosco Kateregga $350,000.

Nakajjigo wari ufite imyaka 25 yapfuye nyuma y’amezi macye ashyingiranywe na Ludovic Michaud w’Umunyamerika. Bari bari mu biruhuko basura iriya parike ubwo yapfaga.

Inkubi y’umuyaga yazunguje umuryango w’icyuma utari ufashe neza ubwo imodoka ya Nakajjigo na Ludovic yariho isohoka muri iriya parike.

Uwo muryango waciye mu idirishya ry’imodoka ku ruhande rw’umugenzi uca ijosi Nakajjigo ahita agwa aho, mu gihe umugabo we yari yicaye mu mwanya wa shoferi.

Uru rupfu ruteye ubwoba no kuba Nakajjigo yari ambasaderi w’umuryango Women and Girls muri Uganda byatumye urubanza rwe rukomera.

Esther Nakajjigo yapfuye mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .