Umuryango Nelson Mandela Foundation wamaganye Donald Trump wanenze Mandela

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Umuryango udaharanira inyungu Nelson Mandela Foundation wamaganye amagambo ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika; bigaragara ko yavuze akaba yashyizwe mu gitabo cy’uwahoze ari umunyamategeko we, avuga ko Nelson Mandela “nta muyobozi wari umurimo.”

Iyo mvugo ya Trump igaragara mu gitabo “Disloyal” Michael Cohen yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri; aho uyu munyamategeko yagaragaje ko Perezida Trump yavuze mu buryo bw’irondaruhu, kuri Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo, akanarwanya politiki y’irondaruhu ryakorerwaga Abirabura muri icyo gihugu izwi nka “Apartheid”.

Cohen avuga ko Trump yigeze kuvuga ati “Mbwira igihugu kimwe cyayobowe n’Umwirabura kitari umwanda. Ni umwanda gusa.”

Ibiro bya Perezida wa Amerika ariko byihutiye gutangaza ko ibyo Cohen yanditse ari ibinyoma.

Bakimara kubona iyo mvugo ya Trump, abagize umuryango Nelson Mandela Foundation bagize bati “Ntitwizeraga ko abantu bitwara nka Trump bakabaye bari mu mwanya nk’uriya, bakanavuga nabi imibereho n’imirimo ya Mandela.”

Mu kumusubiza, bamugeneye impano y’imwe mu mbwirwaruhame Nelson Madiba Mandela agaruka ku bijyanye n’ubuyobozi; aho yagize ati “Umuyobozi mwiza ni ushobara kujya impaka mu bwenge kandi ashishoza; akamenya ko nyuma yazo agomba guhura n’uruhande bahanganye ndetse bakaba banagira ubufatanye bukomeye.”

“Icyo gitekerezo ntushobora ku kigira igihe wishyira hejuru, ureba aho uri gusa kandi nta n’amakuru ufite.”

Kugeza ubu, Perezida Trump uzwiho kutaripfana ntacyo arabitangazaho.

Nelson Mandela Foundation ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Nelson Madiba Mandela mu 1999, ugamije gushyigikira intego ze z’ubwigenge n’uburinganire.

Igitabo cya Cohen kirimo ko Trump yigeze kuvuga nabi Nelson Mandela

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .