Umurwayi wa Ebola yabonetse i Goma

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko mu mujyi wa Goma habonetse umuntu wa mbere ufite ibimenyetso bya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu umwe yagaragaweho ibimenyetso bya Ebola kuri iki Cyumweru, ubwo yageraga muri uwo mujyi utuwe n’abasaga miliyoni mu Burasirazuba bwa Congo.

Uwo muntu yaje i Goma azanywe n’imodoka avuye i Butembo, agace kamaze igihe karimo icyorezo cya Ebola.

Mu itangazo, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ibyago byo gukwirakwirwa kwa Ebola i Goma ari bike.

Bagize bati “Bitewe n’uburyo byihuse kumenya uwo murwayi, yahise ashyirwa mu kato ndetse hashyizweho n’uburyo bwo kumenya abantu baturutse i Butembo. Ibyago byo gukomeza kwanduza abatuye umujyi ni bike.”

Abari mu modoka umurwayi yari arimo barakingirwa kuri uyu wa Mbere.

Hashize igihe mu mujyi wa Goma inzego zishinzwe ubuzima zitegura guhangana na Ebola mu gihe yaba ihagaragaye. Abakozi ibihumbi bitatu bamaze gukingirwa.

Abantu basaga 1600 bamaze gupfa kuva icyo cyorezo cyakwaduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umwaka ushize.

Icyorezo gikaze cya Ebola cyadutse mu 2014 kugeza mu 2016 mu Burengerazuba bwa Afurika, aho cyageze ku basaga ibihumbi 28, abasaga ibihumbi 11 kikabahitana.

Ebola ni indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Umujyi wa Goma wagaragayemo Ebola utuwe n'abasaga miliyoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza