Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagerageje gusobanura iyi nkuru, igaragaza ko imfungwa zapfuye ubwo zimwe muri zo zageragezaga gutoroka ari 131, ariko imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntibyizera.
Kutizera imibare yatanzwe na guverinoma bikomoka ahanini ku mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza imirambo myinshi irambaraye muri gereza, yaje gukurwamo ikajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro birenga bine i Kinshasa.
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasabye Abanye-Congo kwihangana bagategereza ibizava mu iperereza, asobanura ko icyo guverinoma yahisemo ari ukugaragaza ukuri kutavangiye, ibifashijwemo n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Mu gihe hagikorwa iperereza, ikinyamakuru Al Jazeera cyashoye kuvugana n’imfungwa ziri muri iyi gereza ku murongo wa telefone, zigiha ubuhamya ku byabaye gusa mu rwego rwo kuzirindira umutekano, cyirinze gutangaza amazina nyakuri yazo.
Imfungwa y’umugore yagize iti “Umuriro wagiye saa tatu z’ijoro. Mu rukerera, twumvise imodoka yinjira mu muryango munini, ntitwamenya impamvu [kuko] ntibyari bisanzwe. Nyuma twumvise urusaku rw’abantu bamenaga umuryango, rwaserera itangira ubwo.”
Iyi mfungwa yahawe izina rya Alice yasobanuye ko yo na ngenzi zayo zitamenye umuntu cyangwa abantu bari muri iyi modoka, cyangwa se niba hari isano yari ifitanye n’abamennye urugi rw’icyumba zari zifungiwemo.
Alice yagize ati “Ubwo abagabo bageragezaga gutoroka, binjiye mu cyumba gifungiwemo abagore, batangira kudusambanya. Bazanye ibyuma n’inzembe, uwangaga bamubwiraga ko bamwica. Byari biteye ubwoba, ntabwo niyumvisha ibyo amaso yanjye yabonye.”
Mu gihe bamwe berekeje ahafungiwe abagore, abandi bageregazaga gutoroka basenye uruzitiro rwa gereza ya Makala, abandi bajya kunyura ku muryango munini. Gusa ngo abanyuze kuri uyu muryango ntabwo byabahiriye, kuko abacungagereza barabarashe.
Imfungwa y’umugabo yahawe izina rya Jean yabisobanuye iti “Uwo munsi wari ushyushye cyane. Abantu babiraga icyuya kandi bari barakaye. Bagerageje gusohoka. Itsinda rimwe ryasenye urukuta, ingazi zisenyukira kuri benshi. Abandi bagerageje kunyura ku muryango munini, bose baraswa n’abarinzi. Abenshi bishwe bagerageza gusohoka.”
Alice yasobanuye ko yiboneye mugenzi we wasambanyijwe n’abagabo barenga 10, icyakoze we ngo yararokotse kubera yababeshye ko ashobora kubanduza mu gihe bamusambanya, bamwe muri bo abahonga amafaranga kugira ngo batamukoraho.
Uwasambanyijwe na benshi yagize ati “Nasambanyijwe n’abantu benshi. Ntabwo nzi icyabaye kandi ndibaza ubwoko bw’ubutabera dufite muri iki gihugu. Ubu ntabwo nshobora guhagarara cyangwa ngo ngende neza kubera ibyo bankoreye.”
Ubwo urukiko rwa gisirikare rwatangiraga kuburanisha abakekwaho kugerageza gutoroka n’ibindi byaha byakorewe muri iyi gereza, Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, yatangaje ko abagore 48 ari bo basambanyijwe. Gusa Alice we ahamya ko abasambanyijwe barenga 100.
Mu gihe guverinoma ya RDC yemeza ko abapfiriye muri gereza ya Makala uwo munsi ari 131, haribazwa irengero ry’imfungwa zirenga 1760. Mbere ya tariki ya 2 Nzeri, yari ifungiwemo 15.005, 100 bakekwaho ibi byaha bimurirwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo. Ubu isigayemo 13.009.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!