Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, ibi byabaye nyuma gato y’uko Perezida Akufo-Addo atangiye gutambutsa ijambo rye, ryibanze ku byo ubutegetsi bwe bwagezeho.
Col Amponsah umaze igihe arinda uyu mukuru w’igihugu, yahise atakaza ubwenge, abari bari aho bose barikanga.
Itsinda ry’abaganga mu Nteko Ishinga Amategeko ryahise ryihutira kumuha ubuvuzi bw’ibanze. Col Amponsah yahise yerekezwa ku bitaro hafi y’Inteko kugira ngo asuzumwe neza.
Uyu murinzi akimara kugwa igihumure, Perezida Akufo-Addo, yahagaritse ijambo rye akanya gato, kugira ngo arebe ko umurinzi we ahabwa ubufasha bukenewe.
Perezida Akufo-Addo yaje gukomeza ijambo rye nyuma y’uko umurinzi we ajyanywe kwitabwaho.
Nana Akufo-Addo w’ishyaka New Patriotic Party [NPP] wagiye ku butegetsi mu 2017 ntazongera kuyobora Ghana kuko mu mpera z’umwaka ushizne, John Mahama wigeze kuba perezida yatorewe kongera kuyobora iki gihugu, ahigitse Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari Visi Perezida.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!