Umurambo wa Robert Mugabe wimuriwe ku ivuko nyuma yo gusezerwaho mu cyubahiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Umurambo wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wajyanywe ku ivuko, ngo ube ari ho ubikwa mu gihe hategerejwe umunsi azashyingurwaho.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2019 yasezeweho mu cyubahiro, mu gikorwa cyabereye kuri stade nkuru mu Murwa Mukuru Harare, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye muri Afurika barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yagize ati "Igihugu cyacu kiri mu marira."

Yavuze ko Mugabe azashyingurwa umunsi imva yihariye arimo kubakirwa yuzuye, ku gasongero k’umusozi wubatsweho irimbi ry’intwari, nk’uko ikinyamakuru The Herald cyo muri Zimbabwe cyabitangaje.

Mugabe yitabye Imana ku wa 6 Nzeri 2019 afite imyaka 95, yaguye mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze amezi yivuriza.

Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko kuri iki cyumweru, umurambo wa Mugabe usezerwaho n’abaturage bo mu cyaro yavukiyemo i Zvimba, mu Ntara ya Mashonaland y’Iburengerazuba.

Robert Mugabe yasezeweho mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza