Aba baturage bo mu bwoko bw’Aba-Maasai banze kumva ibyo babwirwa na Leta nayo ihitamo gukoresha imbaraga ku buryo muri aka gace hahise hatangira gushyirwa abapolisi.
Kugeza ubu abashinzwe kurengera uburengazira bwa muntu bavuga ko polisi ya Tanzania yatangiye kurasa kuri aba baturage, dore ko bamwe bagiye bagaragara bafite ibikomere by’amasasu.
Mu kwirwanaho aba baturage na bo bakoresheje imyambi n’imiheto ndetse bahitana umupolisi umwe.
Kugeza ubu Leta ya Tanzania ivuga ko idakoresha imbaraga z’umurengera ko ahubwo aba baturage bakwiriye kumva ko bagomba gutanga ubu butaka mu nyungu rusange.
Muri Tanzania habarurwa aba-Maasai barenga ibihumbi 430 ndetse bakaba bamwe mu bwoko bugize iki gihugu, umubare wabo munini wiganje mu majyaruguru y’iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!