Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024, uru rwego rwafashe iki cyemezo nyuma yo kwakira amakuru y’uko imodoka ziri gutwikirwa muri Mozambique.
Rwasobanuye ruti “Bitewe n’ibibazo by’umutekano kandi mu nyungu z’umutekano w’abaturage, icyambu cyafunzwe by’agateganyo kugeza igihe muzamenyeshwa.”
Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’aho Komisiyo y’amatora yemeje ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi yagize amajwi 70,6%, Venancio Mandlane ushyigikiwe n’abigaragambya agira 20,32%.
Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu watangaje ko abo wemeje bidasubirwaho ko biciwe muri iyi myigaragambyo ari 18, ariko ngo birashoboka ko umubare urenze uwo.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa Mozambique, Pacoal Ponda, yashinje Mandlane guteza iyi myigaragambyo biturutse ku kuba ataremeye ibyavuye mu matora, asobanura ko imbaraga nyinshi Polisi yakoresheje mu kuyikumira zari zikwiye, bitewe n’ubukana ifite.
Abashyigikiye Mandlane bari bateguje ko imyigaragambyo iraba ifite ubukana burenze ubusanzwe kuri uyu wa 6 Ugushyingo, kandi ko kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2024 biteguye gukuraho ubutegetsi bwa Frelimo.
Minisitiri w’Ingabo, Cristóvão Artur Chume, yatangaje ko Leta ya Mozambique yiteguye kohereza abasirikare bifatanya n’abapolisi guhosha iyi myigaragambyo, aburira abatekereza gukuraho ubutegetsi bwa Frelimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!