Umunyarwanda yiciwe muri Uganda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda witwa Nzavugankize Cedric w’imyaka 40 y’amavuko yiciwe mu gace ka Mbarara, nyuma y’amakimbirane bivugwa ko yagiranye n’umukunzi we, Vanesi Nzayisenga.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko Nzavugankize yishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019. Amakuru avuga ko Nzavugankize yatonganye na Nzayisenga amushinja gusambana n’abakiliya be mu kabari mu gace ka Rwentojo mu mujyi wa Mbarara.

Ibyo byatumye Nzavugankize yibasirwa n’abari muri ako kabari, barakubita bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi muri aka karere, Samson Kasasira yavuze ko abantu bane bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’uyu munyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza