Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mata 2019 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda w’imyaka 52 y’amavuko witwa Lambert Sabaho yishwe arashwe n’umuntu utazwi ubwo yari atashye mu rugo rwe ruhereye mu Karere ka Kisoro.

Lambert Sabaho yari asanzwe ayobora uruganda rutunganya inzoga yitwa Isimbi Wines. Yari atuye ahitwa Bigina muri Kisoro.

Chimpreports yatangaje ko ahagana saa yine z’ijoro zirengaho iminota 20 ryo kuri uyu wa Mbere Sabaho yatashye atwaye moto ya Bajaj ifite pulaki UDS 105H ariko akurikiwe n’imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Premio.

Akigera aho yakodeshaga, ngo umuntu ufite imbunda yasohotse muri iyo modoka ahita amurasa. Polisi yavuze ko uwishe uyu mugabo yahise aburirwa irengero.

Uyu mugabo ngo yari yarashyingiranywe na Anastasie Mahirwe w’imyaka 36 y’amavuko bafitanye umwana w’imyaka itandatu.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kisoro ngo ukorerwe isuzuma mu gihe iperereza ku rupfu rwe rikomeje.

Irangamuntu ye bigaragara ko yatangiwe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Kagarama ndetse na pasiporo ye yerekana ko yakundaga kuza mu Rwanda aho yaherukaga ku wa 16 Mutarama 2019.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza