Umunyamategeko wo muri Kenya yishyikirije ICC akurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu idosiye ya William Ruto

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko wo muri Kenya, yishyikirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha aho rugomba gutangira kumuburanisha ku byaha birimo guha abatangabuhamya ruswa mu rubanza rwaregwagamo Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto mu myaka ine ishize.

Uyu munyamategeko witwa Paul Gicheru yashakishwaga na ICC, ku mpapuro zisaba itabwa muri yombi rye zatanzwe mu 2015.

Uru rukiko rumushinja ko yagerageje guha ruswa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha kugira ngo bavuge ko batagikeneye gutanga ubuhamya.

Hari mu kirego cyaregwagamo Ruto n’umunyamakuru Joshua Sang aho bombi bashinjwaga uruhare mu mvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya mu 2007 yasize abantu barenga 1200 bishwe.

Mu 2016, urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bibahamya icyaha, nubwo bishoboka ko hashobora kugira ibindi birego bishya bitangwa mu gihe kiri imbere. Icyo gihe rwavuze ko uru rubanza rwari rwihishwe inyuma n’inyungu za politiki ndetse no gutera ubwoba abatangabuhamya.

ICC igiye kuburanisha Umunyamategeko wo muri Kenya ushinjwa guha ruswa abatangabuhamya mu rubanza rwa William Ruto]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .