Umunyamategeko waburaniye Nelson Mandela yitabye Imana ku myaka 92

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko George Bizos, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guhagararira abarwanyaga irondaruhu ryabereye muri Afurika y’Epfo (apartheid) mu manza zitandukanye, yitabye Imana ku myaka 92.

Bizos azwi cyane nk’umuntu wahagarariye Nelson Mandela mu manza ze, harimo n’urwo yashinjwaga ubugambanyi rwatangiye mu 1956.

Aba bagabo bombi bahuriye muri kaminuza ya Johannesburg biga amategeko, Bizos aza gukomerezaho yunganira Mandela mu mategeko mu manza zitandukanye yarezwemo mu rugamba rwo kurwanya irondaruhu mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Nyuma ya Apartheid, Bizos yagize uruhare rufatika mu gushyiraho itegeko nshinga rishya, ndetse anakomeza kuburanira imiryango y’abahohotewe itishoboye.

Umuryango Nelson Mandela Foundation, wavuze ko ubucuti bw’aba bagabo bumaze imyaka irenga mirongo irindwi, kandi ko ari icyitegererezo.

Umuryango wa Nelson Mandela Foundation wavuze ko Bizos yabaye incuti magara ya Mandela. Bati “mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwa Mandela, wasangaga akenshi ari kumwe na Bizos bibukiranya ibihe bikomeye banyuranyemo, rimwe na rimwe bagafata imodoka imwe bakagenda bareba ahantu hafite igisobanuro mu rugendo rw’ubuzima bwabo.”

Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, kuri uyu wa gatatu, yavuze ko “George Bizos, yagize uruhare rukomeye muri guteza imbere demokarasi y’igihugu cyacu”.

Yongeyeho ati “birababaje kuba igihugu cyacu kibuze umuhanga mu by’amategeko nk’uyu.”

Nelson Mandela Foundation yavuze ko gutakaza George Bizos, nk’umuntu waharaniye ubutabera ku Isi, ari igihombo gikomeye.

Bati “Ikindi gihangange mu mateka ya Afurika y’Epfo no guharanira ubutabera ku isi kiragiye.”

George Bizos yavukiye mu gihugu cy’u Bugereki, aza kwimukira muri Afurika y’Epfo ku myaka 13 ahunganye na se mu ntambara ya kabiri y’isi.

Mu gitabo kivuga ku buzima bwe, Mandela yasobanuye Bizos nk’umugabo w’umuhanga kandi ugira ubuntu, ibituma aba indashyikirwa mu bikorwa bye.

Amakuru avuga ko Bizos yaguye mu rugo rwe, agapfa mu mahoro yishwe n’iza bukuru.

Bizos yunganiye Mandela igihe kirekire, banakomeza kuba incuti magara nyuma yaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .