00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru yibasiwe nyuma yo kwandagaza abagore bo muri Kenya

Yanditswe na Yvette Balinda
Kuya 7 July 2022 saa 06:18
Yasuwe :

Abanyakenya bagaragaje uburakari bafitiye umunyamakuru wa FOX News TV, Emily Compagno, babinyujije kuri Twitter nyuma y’uko avuze ko abagore batwite muri iki gihugu batemererwa gutora.

Uyu munyamakuru mu kiganiro cye cyitwa “Outnumbered” yavugaga ko abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bakwiye kurekeraho kuburana ko badafite uburenganzira busesuye bwo gutora kuko hari ibihugu bimwe na bimwe abagore babayeho nabi kubarusha.

Aho yahise atanga urugero kuri Kenya, avuga ko abagore baho batemerewe gusohoka mu nzu, kandi abatwite batemerewe gutora.

Abanyakenya bahise bagaragaza ko batemeranya n’uwo munyamakuru, babyamagana bakoresheje imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter.

Bagaragaje ko ari ivangura no kwirata byagaragajwe n’uwo munyamakuru ukigendera ku bihuha mu kugaragaza nabi Umugabane wa Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .