Umunyamakuru ukomeye muri Tanzania arashinjwa gukorana n’amabandi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Kanama 2019 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, Eric Kabendera ari gushinjwa ibyaha by’iyezandonke birimo kubona amafaranga mu buryo butubahirije amategeko no gukorana n’amabandi.

Kabendera yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, ariko icyo yashinjwaga ntabwo cyahise gitangazwa.

Kuri uyu wa Mbere BBC yatangaje ko bimwe mu byaha ashinjwa birimo kuba umuyobozi w’agatsiko k’amabandi hagati ya Mutarama 2015 na Kamena 2019, kunanirwa kwishyura imisoro igera ku bihumbi 75 by’amadolari no kubona amafaranga angana n’amadolari 75 000 mu buryo butubahirije amategeko.

Ntabwo yigeze agezwa mu rukiko ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuko ibyaha ashinjwa bikomeye.
Azakomeza kuburana afunzwe kugeza ubwo urubanza rwe rufatiweho umwanzuro.

Kabendera yafatiwe mu rugo we i Dare es Salaam kuwa Mbere w’icyumweru gishize, afatwa n’abashinzwe umutekano.

Ifatwa rye ryazamuye impaka ku bijyanye n’uburenganzira bw’abanyamakuru muri Tanzania.

Kuva yatabwa muri yombi ibyaha ashinjwa byagiye bihinduka. Agifatwa Polisi n’Urwego rushinzwe abinjira bavuze ko hari gukorwa iperereza ku bwenegihugu bwe.

Kuwa Gatanu abanyamategeko be basohoye itangazo, bavuga ko umukiliya wabo akurikiranyweho inyandiko isebya Perezida yatangaje mu kinyamakuru The Economist yise “John Magufuli is bulldozing Tanzania’s freedom” cyangwa se ngo “John Magufuli ari gusenya ubwigenge bwa Tanzania”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza