Irangabiye ni umwe mu bahungiye mu Rwanda nyuma y’imvururu zabaye mu Burundi mu 2015. Yatashye mu gihugu cye mu 2022 nyuma yo kumva amakuru ko bamwe mu batavuga rumwe na Leta bemerewe kugaruka mu gihugu.
Bivugwa ko yafashwe tariki 30 Kanama 2022, afatwa n’inzego z’ubutasi z’u Burundi. Yamaze iminsi umunani bitazwi aho aherereye mbere yo kugezwa mu butabera. Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yatangaje ko Irangabiye nta karita y’itangazamakuru yari afite nubwo we yavugaga ko ari umunyamakuru.
Urukiko rw’Ubujurire mu Burundi rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 10 yari yahawe ashinjwa kubangamira umutekano n’ubusugire bw’igihugu.
Iki gihano Irangabiye yari yagihawe n’urukiko rubanza muri Mutarama 2023. Mu bihano yari yahawe kandi harimo kwishyura amande angana n’amadolari 500.
Umunyamategeko wa Irangabiye, Eric Ntibandetse yabwiye AFP ko urukiko rutigeze ruha agaciro ingingo batanze basaba ko igihano umukiliya we yahawe cyakurwaho.
Kuri ubu yamaze guhabwa imbabazi na Perezida Ndayishimiye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!