Umunyamakuru Andrew Mwenda yinjiye muri NUP yiyemeza guhatana na Bobi Wine mu matora ya Perezida

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 Kanama 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru wamenyakanye cyane muri Politiki ya Uganda akaba na nyir’igitangazamakuru cya The independent, Andrew Mwenda, yatangaje ko yinjiye mu ishyaka rya The National Unity Platform (NUP) ndetse anavuga ko yiteguye guhangana na Robert Kyagulanyi uzwi nka ‘Bobi Wine’ mu guhagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mwenda yinjiye muri iri shyaka nyuma y’uko muri Nyakanga, Robert Kyagulanyi washinze ‘People Power’ yemeye kwihuza n’ishyaka rya National Unity Reconciliation and Development Party (NURDP) bagakora NUP.

Abinyujije kuri Twitter Andrew Mwenda yagize ati: “Nyuma ya byose NUP ntabwo ari intagondwa nk’uko nabitekerezaga, nasuye icyicaro gikuru cyabo, niyandikisha nk’umunyamuryango, nyuma mfata urupapuro runyemerera kuba umukandida mu matora ya Perezida, kimwe na Museveni, Bobi Wine nabonaga afatwa nk’umukandida rukumbi w’ishyaka mu matora ya Perezida”

Mu ibaruwa ifunguye uyu munyamakuru yanditse ikanyura mu kinyamakuru ayobora cya The Independent yakomeje avuga ko yiteguye guhangana na Bobi Wine no ku mwanya wo kuyobora iri shyaka.

Yagize ati “Nagiye kwiyandikisha muri NUP, mfata impapuro zingira umukandida ku mwanya wo kuyobora ishyaka no kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, iyi myanya yose nzayiyamamariza mpanganye na Bobi Wine”.

Yakomeje agira ati “Mbere na mbere dukeneye ko NUP igendera kuri demokarasi, iri shyaka ryimitse Bobi Wine nka perezida, ari nacyo cyaha bashinja NRM, hagomba kubaho inama yo gutora umuyobozi kandi nziyamamaza”.

Mwenda avuga ko hagati ye na Bobi Wine hagomba kuzavamo uzahangana na Perezida Museveni wamaze kwemezwa n’ishyaka rye NRM ko azarihagararira mu matora.

N’ubwo Mwenda avuga ko yinjiye muri iri shyaka kugira ngo azahatane na Museveni mu matora y’umukruu w’igihugu ateganyijwe mu 2021, hari ababibona nk’umugambi aziranyeho na NRM kugira ngo ateze umwiryane muri iri shyaka rya NUP maze bizorohere Museveni kongera kwegukana amatora y’umukuru w’igihugu.

Andrew Mwenda yavuze ko yiteguye guhatana na Bobi Wine ku mwanya wo kuyobora ishyaka no kurihagararira mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .