00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya Tshisekedi yegujwe arabyanga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 August 2024 saa 02:42
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS rya Félix Tshisekedi Tshilombo uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yanze kubahiriza icyemezo kimweguza kuri iyi nshingano.

Icyemezo cyo kweguza Kabuya cyafatiwe mu nama yahuje abagize komite ishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’ishyaka n’abahuza b’uyu Munyamabanga n’abahagarariye abarwanya ubuyobozi bwe, yabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2024.

Abarwanya ubuyobozi bwa Kabuya barimo abanyamabanga bagera kuri 30 baherukaga kumwandikira bamusaba kwegura, bamushinja kugira iri shyaka akarima ke.

Ababahuzaga na we barimo abadepite ndetse n’abasenateri bahagarariye UDPS mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.

Kigira kiti “Bwana Augustin Kabuya Tshilumba akuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa UDPS/Tshisekedi. Aracyari umunyamuryango w’ishyaka kandi azakomeza inshingano ye nk’umudepite ku rwego rw’igihugu.”

Iyi komite yagize Déogratias Bizibu Balola Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa UDPS mu gihe cy’amezi atandatu. Uyu yari asanzwe ari umwe mu Banyamabanga Bakuru bungirije Kabuya.

Ubwo iki cyemezo cyari kimaze gufatwa, Depite André Mbata uri mu bagize iyi komite yagaragaje ko Kabuya yari yarahindanyije iri shyaka, asobanura ko gushyiraho Umunyamabanga Mukuru waryo ari intangiriro yo kongera kuvuka kwaryo.

Balola wemeye gusimbura Kabuya yasabye abagize iri shyaka kunga ubumwe, bagashyigikira warwo Umuyobozi Mukuru, Félix Tshisekedi, kugira ngo ashobore kugeza igihugu cyabo ku ntego yihaye.

Ati “Ishyaka rikwiye gushyigikira Umukuru w’igihugu.”

Undi Munyamabanga Mukuru wungirije wa UDPS ushyigikiye Kabuya, Godfrey Stanislas Tshimanga, kuri uyu wa 12 Kanama 2024 yatangaje ko icyemezo iyi komite yafashe kitari mu bubasha bwayo kandi ngo uwatumije iyi nama nta bubasha abifitiye.

Tshimanga yashingiye kuri izi mpamvu, agaragaza ko Kabuya adateze kwegura kuri iyi nshingano.

Augustin Kabuya ushinjwa kuyobora nabi ishyaka riri ku butegetsi yanze kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .