00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamabanga mu biro bya Perezida Suluhu yirukanywe nyuma y’iminsi ibiri ahawe inshingano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mutarama 2023 saa 10:39
Yasuwe :

Diwani Athumani Msuya wari umaze iminsi ibiri ahawe inshingano z’Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yirukanywe.

Itangazo ryirukana Diwani Athumani Msuya ryasohotse ku wa Kane tariki 5 Mutarama mu 2023, mu gihe yari yahawe inshingano ku wa 3 Mutarama mu 2023.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Tanzania ntihigeze hatangazwa impamvu yatumye Diwani Athumani Msuya yirukanwa. Yahise asimbuzwa Mululi Majula Mahendeka.

Mbere yo kugirwa Umunyamabanga uhoraho muri Perezidansi ya Tanzania, Diwani Athumani Msuya yari Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe iperereza muri iki gihugu, umwanya yari yarashyizweho na nyakwigendera John Pombe Magufuli.

Diwani Athumani Msuya wari umaze iminsi ibiri ahawe inshingano z’Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yirukanywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .