Umunyafurika y’Epfo yatorewe kuyobora isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Umunyafurika y’Epfo, Wamkele Mene yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa mbere w’isoko rusange rya Afurika, Africa Continental Free Trade Area, ACFTA).

Nubwo igihugu cya Nigeria cyitifuzaga ko ari we utorerwa uwo mwanya, byarangiye Wamkele ari we utsinze mu matora yabaye kuri uyu wa Mbere i Addis Abeba muri Ethiopia ubwo hasozwaga inama ya 33 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma zigize AU.

Ubusanzwe ibihugu byari byemeje ko Afurika y’Epfo ariyo izatanga Umunyamabanga Mukuru kuri uwo mwanya ariko Nigeria yabyanze ku munota wa nyuma, isaba ko nayo ayo mahirwe iyahabwa umuntu wayo akayobora.

Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi yabwiye Ikigo cya Leta gishinzwe itangazamakuru muri Afurika y’Epfo, SABC ko yababajwe n’uburyo Nigeria yisubiyeho ku munota wa nyuma , hagakomba kuba amatora.

Uyu mugabo azwi ku rwego rwa Afurika nk’intumwa ya Afurika y’Epfo mu biganiro byatumye icyo gihugu gisinya amasezerano ashyiraho isoko rusange muri Afurika, akaba yaranakoze mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi,World Trade Organisation.

Ibiro bikuru by’isoko rusange rya Afurika bizashyirwa muri Ghana.

Wamkele afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) mu mategeko ajyanye n’iby’amabanki ndetse n’ibijyanye n’ubugenzuzi bw’imari yakuye muri London School of Economics and Political Science. Afite kandi Masters mu bubanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Londres.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 z’amadolari ya Amerika.

Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Intambwe ya mbere ni ugukuraho imisoro ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi mu bihugu bihuriye muri iryo soko rusange.

Ibihugu nka Nigeria na Afurika y’Epfo bifite ubukungu bukomeye ku mugabane byamaze gusinya byemeza ayo masezerano.

Biteganyijwe ko aya masezerano azatangira kujya mu bikorwa tariki ya mbere Nyakanga uyu mwaka.

Wamkele Mene yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa mbere w’isoko rusange rya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .