Ni mu muhango wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu yariki 27 Ugushyingo 2020, muri Kigali Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali. Wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cyibasiye Isi muri iki gihe.
Muri 20 bari bahatanye hakuwemo 15 aba aribo bakomeza mu kindi cyiciro. Abakobwa batanu batabashije kuboneka muri 15 bahataniye ikamba bahawe ‘certificat’ zo kubashimira ko bitabiriye iri rushanwa.
Natasha Dlamini yafashwe n’amarira, inshuti ze n’abandi baramuhobera bamwifuriza guhirwa mu rugendo rushya agiye gutangira. Yahembwe 5000 by’amadorali, ahabwa indabo, yicara ku ntebe y’icyubahiro n’ibindi bimugira umwamikazi imbere y’abandi bakobwa.
Afite umushinga witwa ‘Silence Guns’ ugamije guha ibiribwa impunzi no korohereza abakobwa b’impunzi gusubira mu mashuri binyuze mu mibereho myiza y’abaturage itanga ibisubizo birambye byo kurwanya inzara no kubyutsa ubufatanye hagati y’ibisekuru.
Uyu mushinga we uri muri gahunda y’intego z’ikinyagihumbi uhuza n’insanganyamatsiko yashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Yabwiye IGIHE ko abakobwa bari bahatanye muri Miss Career Africa ari abahanga, ko yatunguwe n’imishinga yabo ndetse n’ibitekerezo bari bafite ku buryo atiyumvishakaga ko yatwara ikamba.
Yavuze ko anezerewe, kandi ko azaharanira gushyira mu ngiro umushinga we. Ati “Ndishimye cyane. Natunguwe nanjye kuko nari ndi kumwe n’abakobwa b’abahanga mu buryo butangaje.”
Yakomeje avuga ko iwabo yiteguye ko bazamwakirana impundu kuko kwegukana iri kamba ari ikintu gikomeye kuri we.
Hatanzwe andi makamba aho Eze Ifunanya Nneamaka wari wambaye nimero 9 yahawe ikamba rya Miss Career West Africa, Mabula Manganze Grace wari ufite nimero 10 wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC yahawe ikamba rya Miss Career Central Africa.
Seraphone Akoth Okeyo yegukanye ikamba rya Miss Career-East Africa, Nothabo Ncube, yegukanye ikamba rya Miss Southern Africa, Oluwadamilola Akintewe yegukana irya Miss Speaker, Iranyuze Atosha Genevieve yabaye Miss Art & Talent naho Irankunda Gisele Mignone yabaye Miss Career-Agriculture.
Izere Delica yegukanye ikamba Miss STEM, Maloka Prudence Mohlago wo muri Afurika y’Epfo yegukana ikamba rya Miss Career- Hospitality naho Ineza Nice Cailie aba Miss Career-Conservation.
Umwiherero watorewemo uyu nyampinga wari kwitabirwa n’abakobwa 38 ariko habonetse 20 bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe. Umukobwa wese witabiriye yabanzaga gupimwa iki cyorezo no gushyirwa mu kato mu gihe atarabona ibisubizo.
Usibye uwahigitse abandi wegukanye ibihumbi bitanu by’amadolari, abandi begukanye amakamba bahawe amadorali 500.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!