00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Kenya yahembwe nk’umuforomo w’umwaka ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 May 2022 saa 08:48
Yasuwe :

Anna Qabale Duba ukomoka muri Kenya yegukanye igihembo cy’Umuforomo witanze mu kazi ke kandi agakora ibikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage b’igihugu akoreramo.

Kwegukana iki gihembo kiri mu bitangwa mu muhango uzwi nka ‘Aster Guardians Global Nursing Award’ byatumye Anna Qabale Duba aba Umuforomo wahize abandi ku Isi.

Uyu mugore yahawe igihembo cy’ibihumbi 250$ ahigika abasaga 24,000 bari bahataniye iki gihembo.

Uyu mugore w’imyaka 31 yahembwe kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima bw’abantuye mu Majyaruguru ya Kenya mu gace ka Marsabit, aho yubatse ishuri yise ‘Torbi Pioneer Academy’.

Iri shuri ritanga ubumenyi ku bana bo muri aka gace batifashije n’ababyeyi babo. Mu masaha y’igitondo higa abana mu masaha ya nyuma ya saa Sita hakiga ababyeyi.

Ikindi cyatumye uyu mugore ahiga abandi ni umuhate ashyira mu kurandura umuco wo gukeba abakobwa ibizwi nka ‘female genital mutilation (FGM)’, guhatira abana b’abakobwa gushaka hakiri kare.

Mu cyaro cya Torobi, Anna Qabale Duba niwe mukobwa wenyine wabashije kwiga kaminuza, mu gihe mu muryango we w’abana 19 ariwe wenyine wabashije kwiga akarenga amashuri abanza.

Kuri ubu Anna Qabale Duba ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’ibyorezo yatangije umuryango ugamije kwereka abana b’abakobwa ko bakwiye kwitinyuka kuko bashoboye.

Anna Qabale Duba ukomoka muri Kenya yegukanye igihembo cy’umuforomo w’umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .