Muri Nyakanga 2024 nibwo Amenya yashyize hanze inyandiko zigaragaza ko Leta ya Kenya ishaka kugurisha iki kibuga cy’indege umushoramari w’Umuhinde Gautam Adani, binyuze mu kigo cye Adani Group.
Nelson Amenya yatangarije Ibiro Ntaramakuru AFP ko “batashaka (Guverinoma) ko aya makuru ajya hanze kubera ibiyakubiyemo. Adani yashakaga kugira imigabane 18% mu kibuga cy’indege ndetse na nyuma yo kugikodesha imyaka 30. Ntibyumvikana.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuri ubu afite ubwoba kuko nyuma y’igihe gito atangaje aya makuru, inzego z’iperereza zatangiye kumushinja gukora ubucuruzi bw’amafaranga butemewe.
Ati “Iyo uri muri Kenya uba ushobora kwibasirwa na polisi, ndetse ushobora no kubura ubuzima bwawe.”
Uyu mugabo avuga ko yashyize hanze aya makuru kuko ubu ari mu Bufaransa aho yagiye kwiga.
Ati “Ndabizi ko nta mutekano mfite, kandi nshobora kwicwa isaha iyo ariyo yose hano mu Bufaransa.”
Nyuma y’uko Nelson Amenya ashyize aya makuru hanze, muri Kenya havutse imyigaragambyo irimo n’iyakozwe n’abakozi b’iki kibuga cy’indege.
Muri Nzeri 2024 Urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo iyi gahunda, Guverinoma yo yavugaga ko ari ugutiza ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta.
Guverinoma ya Kenya yateganyaga gutiza ikigo cy’ishoramari cy’Abahinde, Adani Enterprises, iki kibuga cy’indege mu gihe cy’imyaka 30 kugira ngo kibe ari cyo kikigenzura.
Muri iyi myaka, Adani yagaragaje ko izavugurura iki kibuga cy’indege, aho yateganyaga kubaka ikindi gice kigwaho indege ndetse n’umuhanda wazo mushya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!