Uyu mugore w’imyaka 37 yatawe muri yombi muri Nyakanga 2023, afatiwe mu kibuga cy’indege cya Tan Son Nhat, nyuma yo gusanga mu mizigo ye harimo ibiro bibiri bya cocaine.
Mu iburana rye, Macharia yavuze ko iyi cocaine itari iye ko ahubwo yahawe uyu muzigo atazi ikirimo n’umugabo ukomoka muri Kenya, wamubwiye ko nawumugereza i Laos amuha 1300$.
Ku wa 6 Werurwe 2025, Urukiko rwo muri Vietnam rwahamije Margaret Nduta ibyaha bijyanye n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, rumukatira igihano cy’urupfu. Biteganyijwe ko iki gihano kigomba gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Mbere.
Umubyeyi w’uyu mugore, Purity Wangui, yari yagerageje gutakambira Perezida wa Kenya, William Ruto kugira ngo umukobwa we asabirwe kurangiriza igihano muri Kenya, gusa biba iby’ubusa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!