Umunya-Kenya Ngugi wa Thiong’o ari guhatanira igihembo cya Nobel

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Umunya-Kenya, Ngugi wa Thiong’o ari guhatanira igihembo cyitiriwe Nobel mu by’ubuvanganzo kubera uruhare rwe mu iterambere ry’ubwo buhanzi ku mugabane wa Afurika no ku isi.

Iki gihembo kiratangirwa mu murwa mukuru wa Suède, Stockholm kuri uyu wa Kane, hatangwa igihembo cy’umwaka wa 2018 n’icya 2019.

Igihembo cy’umwaka ushize cyari cyabaye gisubitswe nyuma y’ibibazo by’ubusambanyi n’ikoreshwa nabi ry’umutungo ryatumye benshi mu bagize Inteko yo muri Suède itanga ibyo bihembo begura.

Nyuma haje kuba amavugurura ndetse n’uburyo ibihembo byatangwagamo burahindurwa.

BBC yatangaje ko impinduka zajemo bivugwa ko zishobora kujya zituma abazungu batsindira icyo gihembo baba bake.

Benshi mu banya-Kenya bizeye ko umwe mu banditsi babo bakomeye, Ngugi wa Thiong’o, aza gutsindira icyo gihembo.

Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu banditsi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yanditse ibitabo by’inkuru ndende (novels) byamenyekanye birimo Wizard of the Crow, Petals of Blood, Weep Not Child, The River Between na A Grain of Wheat.

Benshi mu banya-Kenya bizeye ko umwe mu banditsi babo bakomeye, Ngugi wa Thiong’o, aza gutsindira icyo gihembo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza