00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Ghana yasazwe n’ibyishimo nyuma y’uko Perezida Kagame asubije ubutumwa bwe kuri X

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 January 2025 saa 07:03
Yasuwe :

Umunya-Ghana witwa Goshers ku rubuga rwa X, yasazwe n’ibyishimo nyuma y’uko Perezida Kagame yasubije ku butumwa yari yanditse amuha ikaze muri Ghana, aho yitabiriye irahira rya John Dramani Mahama uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu.

Mu butumwa bwe, Goshers, yagize ati "Urakaza neza muri Ghana Nyakubahwa Perezida Paul Kagame."

Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yahise asubiza agira ati "Urakoze cyane. Nishimiye kuba ndi muri Ghana mu irahira rya Perezida Mahama."

Nyuma y’ubu butumwa uyu munya-Ghana, Goshers, yahise asohora amashusho avugana ibyishimo byinshi, avuga ko yishimiye cyane kuba Perezida Kagame yasubije ku butumwa bwe kuri X.

Yagize ati "Ntabwo mwabyizera nageze ku nzozi zanjye mu buzima, Perezida Paul Kagame yasubije ubutumwa bwanjye kuri X [avuga n’ibyishimo byinshi] Banyarwanda, ndabakunda mwese [...] Perezida Kagame wakoze cyane."

Perezida Kagame yageze i Accra kuri uyu wa Kabiri 7 Mutarama 2024, umunsi n’ubundi Mahama na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang bari burahireho.

Perezida Mahama watsinze amatora ku majwi 56.3%, agiye gusimbura ku butegetsi Nana Akufo-Addo.

Si ubwa mbere uyu mugabo ayoboye Ghana kuko yanabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2017.

Ubwo Mahama yatangazwaga nk’uwatsinze amatora, Perezida Kagame ni umwe mu bamushimiye ndetse bamwizeza ubufatanye.

U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano.

Bifite kandi ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari n’ubucuruzi.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu 2024.

Umunya-Ghana witwa Goshers ku rubuga rwa X, yasazwe n'ibyishimo nyuma y'uko Perezida Kagame yasubije ku butumwa bwe kuri X
Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa John Dramani Mahama uherutse gutorerwa kuyobora Ghana.
Perezida Kagame yageze i Accra kuri uyu wa Kabiri 7 Mutarama 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .