Umuntu wa mbere wari urwaye Coronavirus muri Afurika yakize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) watangaje ko umugabo wari wasanzwemo coronavirus mu Misiri atakiyifite.

OMS yatangaje ko uwo mugabo ari koroherewa icyakora ngo azaguma mu kato mu gihe cy’iminsi 14 abone gukorerwa andi masuzuma yisumbuye kugira ngo bemeze neza ko yakize burundu, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa OMS, Tarik Jašarević.

Tariki 15 nibwo Misiri yatangaje ko hari umunyamahanga winjiye muri icyo gihugu bakamusangana coronavirus ikomeje guhitana imbaga mu Bushinwa.

Ntabwo Misiri yatangaje ubwenegihugu bw’uwo muntu icyakora OMS yatangaje ko ari we wa mbere usanganywe iyo virusi muri Afurika.

Umubare w’abamaze kwitaba Imana kubera iki cyorezo mu Bushinwa basaga 2100, abamaze kwandura iyi virusi basaga 74000.

Kugeza ubu hari impungenge ku bucuruzi buri hagati ya Afurika n’u Bushinwa ko bushobora kugeza kuri uyu mugabane iki cyorezo, mu gihe hibazwa ku bushobozi bw’Abanyafurika mu guhangana n’iyi virusi.

Iyi ndwara yibasiye u Bushinwa ifata imyanya y’ubuhumekero igateza umusonga, yatumye ingendo zigana muri iki gihugu ndetse n’iz’imbere mu gihugu zihagarikwa, mu gihe inzego zinyuranye zikomeje gukora ibishoboka mu guhangana na cyo.

Ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje kwibazwaho ku bushobozi bifite bwo guhangana na coronavirus iramutse ihageze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza