00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Mobutu yicira ku karubanda abanyapolitike bane, ubwoba bugataha imitima y’Abazayirwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 June 2024 saa 05:39
Yasuwe :

Amateka Abanye-Congo bazi intangiriro y’ubutegetsi bwa Joseph Désiré Mobutu batazibagirwa ni igihe yatumizaga Abaturage ngo baze kwihera amaso aho atanga isomo ku banyapoltike bagambaniye igihugu bashaka kumuhirika, bose banyongwa ku manywa y’ihangu, ariko iki gikorwa gisiga ubwoba bwinshi mu babibonye kugeza n’ubu.

Tariki ya 2 Kamena 1966, abanyapolitike bane babaye abayobozi ku butegetsi bwari bumaze iminsi mike buhiristwe bishwe bamanitswe imbere y’imbaga y’abantu barenga ibihumbi 40.

Aba ni Evariste Kimba wari warabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu butegetsi bwa Tshombe, Jerome Anany, Alexandre Mahamba winjiye muri politike mu gihe cya Lumumba, akanayobora minisiteri zitandukanye na Emmanuel Bamba wari senateri ndetse akaba n’inshuti ikomeye ya Kasavubu.

Aba bagabo batawe muri yombi tariki 30 Gicurasi 1966, hahita hashyirwaho urukiko rudasanzwe rwa gisirikare ruzababuranisha. Uru rukiko rwabakatiye urwo kunyongwa tariki 31 Kamena 1966.

Amatangazo ahamagarira abaturage kuza kureba aho abagabo bahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu banyongwa yanyujijwe kuri Radio Congo, tariki ya 2 Kamena 1966 bicirwa ku karubanda.

Muri icyo gihe byatekerezwaga ko ubutegetsi bwa Mobutu butarakomera ku buryo bwakwicira abantu bangana uko mu ruhame, ndetse bari biteze ko ku munota wa nyuma haza gutangazwa imbabazi za perezida ariko birabura.

Abaturage bose bageze kuri Pont Cabu ahari hashyizwe urubuga rwo kubanyongeraho, mu gihe ahandi abantu bari bake mu mihanda, amaduka afunze, amakamyo yuzuye abasirikare ari aho ategereje.

Nyuma y’akarasisi ka gisirikare, umucamanza yasomye inyandiko ihamya urupfu rw’aba bagabo, umusaseridoti araza abavugira isengesho rya nyuma hatangira igikorwa cyo kubanyonga ku mugaragaro. Umuyobozi mukuru muri Leta wari uhari yari umuyobozi w’ingabo, Général Louis Bobozo.

Umugabo muremure upfutse ikintu cy’umukara umutwe wose, yambaye agakabutura k’ubururu gusa, amaboko aboheye inyuma baramuzamuye bamujyana ahateguwe aramanikwa, abantu basakuriza rimwe bati ni Kimba.

Uwari waje kubanyonga afata umugozi ashyira mu ijosi rya Kimba abaturage batahwa n’ubwoba bareba umurambo we. Yamaze nk’iminota 20 amanitse, ndetse icyo gikorwa gisubirwamo inshuro eshatu zose.

Bagiye kunyonga umuntu wa kane (Alexandre Mahamba) ikivunge cy’abantu cyari cyamaze kumarwa n’ubwoba basatiye aho iki gukorwa cyaberaga bava mu ntera bari barimo ya metero nka 50 uvuye aho biciraga abo bagabo.

Uyu muvundo wakanze abari bari kunyongesha abo bagabo bariruka, ariko ntibyamaze iminota irenga itanu, abarenga kimwe cya kabiri cy’abari bahari bahita bakurwa aho. Abaturage bo bumvaga ubuzima bwabo ntacyo bukimaze kubera ubwoba.

Kuva uwo munsi abantu bahise bata umutwe bananirwa gutandukanya ibyo babona niba ari byo cyangwa ari inzozi. Mobutu yashakaga kwerekana ko ibikorwa bye bikwiriye, ahana by’intangarugero. Umuntu wese washakaga kuvuguruza ibikorwa bye yagombaga guhanwa bikomeye.

Ubu bwicanyi bwabaye intango y’ibikorwa byo gukandamiza abantu byaranze ingoma ye. Kuva uwo munsi abaturage batangiye gutinya Mobutu.

Mobutu yategetse Zaïre kuva mu 1965 kugeza mu 1997, ndetse ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwica benshi mu basirikare n’abandi batavugaga rumwe na we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .