Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yahisemo gufata iki cyemezo ku bw’impamvu ze bwite. Uyu mukobwa yatangiye ashimira abantu bamubaye hafi kuva yakwinjira mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, bakamwereka urukundo ndetse bakamushyigikira mu buryo bwose bushoboka
Arangije ati “Kuba umwe mu bari bahatanye mu Irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2024, rwari urugendo rutangaje. Nyuma yo kubitekerezaho neza, nafashe icyemezo kitoroshye cyo kwikura mu Irushanwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’imibereho y’umuryango wanjye nanjye.”
Yakomeje avuga ko yashyigikiwe n’abateguye Irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, akaba ajyanye umutima wuzuye gushimira. Yifuriza bagenzi be basigaye mu Irushanwa ibyiza byose. Asoza agira ati “Uzambara Ikamba azaba aduhagarariye twese.”
Uyu mukobwa yatangaje ko yikuye mu irushanwa, yafunze ahatangirwa ibitekerezo ku rubuga rwe rwa Instagram.
Chidimma Vanessa Onwe Adetshina, yari yijunditswe ubwo yinjiraga muri iri Rushanwa ashinjwa kurijyamo ari umunyamahanga. Gusa ubuyobozi bwaryo bwari buherutse kuvuga ko yujuje ibisabwa.
Bivugwa ko Nyina afite ibisekuru byo muri Mozambique mu gihe se akomoka muri Nigeria.
Uyu mukobwa yahagurukije abantu batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Ubuhanzi ndetse n’Umuco, Gayton McKenzie wavuze ko bidakwiriye ko uyu mukobwa ahatana.
Ibi yabihurizagaho na Herman Mashaba washinze Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ActionSA, wavuze ko kujya muri iri rushanwa uyu mukobwa azi neza ko adakomoka muri Afurika y’Epfo, bishobora kumushyira mu kaga. Ati “Ni igitekerezo kibi.”
Naledi Chirwa usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo uhagarariye Inama y’Intara z’iki gihugu, akaba n’umuyoboke w’Ishyaka rya Julius Malema rya EFF, yanenze bikomeye Minisitiri Gayton McKenzie agaragaza ko yanga Abiraburakazi.
Julius Malema uyobora ishyaka EFF rihirimbanira ukwishyira ukizana mu bukungu, na we ntabwo yemeranyaga n’abarimo Minisitiri McKenzie.
Mu butumwa bwe yagize ati “Ubwenegihugu bwawe bugenwa n’aho wavukiye, rero niba yaravukiye hano ni Umunyafurika y’Epfo. Ntacyo bitwaye. Ababyeyi be ntabwo ari we, ni we ubwe. Ni ukubera iki ari uwo muri Nigeria cyangwa Mozambique? Yavukiye hano.’’
Natasha Joubert ufite Ikamba rya Nyampinga rya Afurika y’Epfo mu 2023, ni we uzambika Ikamba umusimbura we ndetse uzatorwa, akazahagararira iki gihugu muri Miss Universe 2024 izabera muri Mexique ku nshuro yayo ya 73. Miss South Africa 2024 azatorwa ku wa 10 Kanama ahitwa SunBet Arena kuri Time Square.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!