Umukobwa wa mbere watwaraga indege z’intambara muri Nigeria yapfuye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Tolulope Arotile, umukobwa wa mbere watwaraga kajugujugu z’intambara mu gisirikare cya Nigeria yapfuye nyuma y’iminsi akoze impanuka yo mu muhanda.

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko Tolulope Arotile wari mu myaka 20 yagize uruhare runini mu butumwa butandukaye bwabaga bugamije kurinda ubusugire n’umutekano w’igihugu.

Umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cya Nigeria watangaje ko ubababajwe n’urupfu rwa Tolulope Arotile, wamaze igihe gito abakorera ariko akagira akamaro kanini.

Tolulope Arotile yinjiye mu gisirikare cya Nigeria mu 2017. Yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere ugiye mu byo gutwara indege z’intambara, akazi ubundi kafatwaga nk’ak’abagabo muri icyo gihugu.

Uyu mukobwa yapfuye afite agahigo ko kuba uwa mbere mu bagore watwaye indege z'intambara mu gisirikare cya Nigeria
Tolulope Arotile yishwe n'ibikomere yakuye mu mpanuka aherutse kugira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .