00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Gen Katumba uherutse kuraswa yashyinguwe mu ikanzu y’abageni, yasizwe na ’make up’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2021 saa 05:34
Yasuwe :
0 0

Brenda Nantongo Katumba, umukobwa wa Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala waguye mu gitero giherutse kugabwa kuri se yashyinguwe yambaye ikanzu y’abageni ndetse yanasizwe make up.

Imihango yo gusezera kuri nyakwigendera yabaye ku wa 3 Kamena 2021, nyuma y’iminsi ibiri aguye mu gitero cy’amasasu yarashwe ku modoka ya se agahitana n’umushoferi wari ubatwaye.

Brenda Nantongo Katumba w’imyaka 32 yashyinguwe mu gace ka Kikandwa, mu Karere ka Mukono ku ivuko rya se, gusa ashyingurwa mu buryo bwihariye kuko yari yambaye ikanzu y’abageni ndetse yanasizwe ibirungo by’ubwiza bizwi nka make up.

Gahunda yo gushyingura uyu mukobwa muri ubu buryo yatangajwe na nyina umubyara, Catherine Katumba wavuze ko byakozwe kubera ko Brenda Nantongo yapfuye mu gihe yiteguraga gushyingirwa.

Yagize ati "Mu busanzwe sinkunda kuvuga mu birori ariko nari nariyemeje y’uko mu bukwe bwa Brenda nzafata ijambo. Yatubwiraga ubwoko bw’ikanzu y’abageni azambara ndetse akatubwira n’ubwoko bw’izo adakunda, ku bw’ibyo nari nzi neza ikanzu azambara."

"Mumureke yambare ikanzu y’abageni mu isanduku, mureke tumukorere ibirori bisa n’ubukwe nk’uburyo bwo kumusezeraho."

Umwe mu nshuti za Nantongo wanashatse iyi kanzu yashyinguwe yambaye, Stella yavuze babikoze mu buryo bwo kumusezeraho neza.

Ati "Ntewe ishema n’uko nabashije kubona iriya kanzu [...] bayimpereye ubuntu, nakoze ibishoboka byose kugira ngo ashyingurwe afite ’lipstick’ yakundaga. Muri bumubone araberewe cyane."

Amakuru dukesha Nairobi News avuga ko uyu mukobwa yashyinguwe mu ikanzu y’umweru idafite amaboko, itamirijwe amasaro mu gatuza ndetse yasizwe na make up.

Mu 2019 ni bwo Brenda Nantongo yasubiye muri Uganda nyuma yo kumara igihe kinini aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yitabye Imana mu gihe hari hashize igihe gito atangiye gukora mu Kigo cya Gisirikare cya Bombo.

Brenda Nantongo Katumba yashyinguwe yambaye ikanzu y'abageni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .