Umukobwa wa dos Santos wayoboye Angola arashaka kwiyamamariza kuba Perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wa Joao Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola, akaba n’umwe mu baherwe muri Afurika, Isabel dos Santos, yatangaje ko agiye kwinjira muri politiki, akiyamamariza kuyobora icyo gihugu se yahoze ayobora.

Ni ku nshuro ya mbere Isabel atangaje ko agiye mu bikorwa bya Politiki y’iki gihugu se yayoboye imyaka 37, akagisigira Joao Lourenco mu 2017.

Uyu mukobwa w’imyaka 46 ukunzwe kwitwa ‘Igikomangoma’ yabwiye Televiziyo yo muri Portugal, RTP, ko nta kidashoboka, yiteguye guhangana mu matora ateganyijwe mu 2022.

Forbes Magazine iherutse kugaragaza ko uyu mugore afite umutungo wa miliyari ebyiri z’amadolari ya Amerika. Mu kwezi gushize, umutungo w’umugabo we, Sindika Dokolo n’umuherwe Mario Leite da Silva urenga miliyari 1$ wafatiriwe bashinjwa kwigwizaho umutungo w’ikigo kitwa Sonangol.

Gusa uyu mukobwa ahakana ibyo birego akavuga ko ari ibihimbwa n’abagmije gusibanganya igitinyiruro n’umurage wa Se. Ni umunyamigabane mu bigo bikomeye birimo banki (Eurobic bank), ibigo by’itumanaho, iby’ubwubatsi, ibya Gaz na peteroli n’ibindi.

Isabel dos Santos arashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Angola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza