Umukobwa wa Dos Santos wayoboraga Angola yasabye gusubizwa imitungo ye yafatiriwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Isabel dos Santos, umugore wa mbere ukize muri Afurika akaba n’umukobwa w’uwari Perezida wa Angola, Jose Eduardo Dos Dantos, yasabye Leta y’icyo gihugu kumusubiza imitungo ye yafatiriwe.

Isabel yasabye ko imitungo ye iri muri Angola ndetse n’iri muri Portugal yafatiriwe irekurwa, kubera ko ibyaha ashinjwa afite ibimenyetso ko ari ibihimbano byacuzwe n’ubutegetsi.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka, Ubushinjacyaha buvuga ko Isabel yanyereje miliyari imwe y’amadolari ubwo yayoboraga sosiyete y’igihugu itunganya ibikomoka kuri peteroli, Sonangol.

Imitungo ye muri Angola na Portugal yahise ifatirwa mu gihe agikurikiranwe n’inkiko, nubwo we ibyo ashinjwa abihakana.

Isabel yavuze ko pasiporo Ubushinjacyaha bwifashishije bumushinja ari impimbano ndetse ngo iriho umukono w’umukinnyi w’amafilime w’icyamamare, Bruce Lee.

Isabel Dos Santos yagizwe umuyobozi mukuru wa Sonangol muri Kamena 2016 na Se. Yirukanywe mu 2017 n’uwasimbuye Se, Perezida Joao Lourenço.

Isabel yasabye ko imitungo ye iri muri Angola ndetse n’iri muri Portugal yafatiriwe irekurwa kubera ko ibyaha ashinjwa afite ibimenyetso ko ari ibihambano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .