Umwunganizi we mu mategeko Clement Ilunga yemeje aya makuru mu binyamakuru by’i Kinshasa, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’urukiko.
Mu iburanisha riherutse, yari yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka itatu akora imirimo y’agahato.
Muri Nzeri 2022 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe hanze amashusho ya Vidiye Tshimanga, amugaragaza ari kuganira n’abashoramari abasaba amafaranga kugira ngo abafashe.
Muri ayo mashusho yafatiwe i Londres mu Bwongereza, hari aho uyu mugabo abwira abo bashoramari, ko bazashora miliyoni 200, bagakora bakabona inyungu ariko ko azaba afite imigabane muri sosiyete yabo.
Vidiye Tshimanga yahise yegura ndetse atangira gukurikiranwa mu nkiko ku byaha bya ruswa, gukoresha ububasha bwe no kugomera umukuru w’igihugu.
Tshimanga yatawe muri yombi tariki 21 Nzeri 2022, nyuma aza kurekurwa ngo aburane ari hanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!