00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Teodoro Obiang yafatiwe ibihano n’u Bwongereza kubera kwigwizaho imitungo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

U Bwongereza bwashyiriyeho ibihano Teodoro Nguema Obiang Mangue usanzwe ari Visi Perezida wa Guinée équatoriale, akaba n’umuhungu wa Teodoro Obiang uyobora iki gihugu.

Uyu mugabo ashinjwa kugura indege bwite (private jet) ifite agaciro ka miliyoni 38 z’amadorali , kugira inyubako ya miliyoni $100 mu Mujyi wa Paris, imodoka zo mu bwoko bwa Ferrari, Bentley na Aston Martin; ibishushanyo bya Renoir na Degas, ‘gant’ Michael Jackson yambaye mu bitaramo yise ‘Bad Tour’ ifite agaciro ka $275. 000 n’ibindi bihenze.

Uyu mugabo yashinjwe kandi ruswa ndetse no kuba yarakoresheje arenga miliyoni $500 yinezeza akirengagiza ko ¾ by’abaturage b’iki gihugu babayeho mu bukene.

Ku wa Kane w’iki cyumweru u Bwongereza bwatangaje ko bwamufatiye ibihano kubera gukoresha amafaranga y’igihugu nabi n’ibikorwa bya ruswa yakoraga kugira ngo abone uko yishimisha mu buzima buhenze. Ubu ntabwo uyu mugabo yemerewe kujya mu Bwongereza ndetse no kuba yanyuza amafaranga ye muri banki zo muri iki gihugu.

Ntabwo ari ubwa mbere uyu mugabo w’imyaka 53 afatiwe ibihano kuko mu 2016 imitungo ye irimo imodoka zihenze yafatiriwe n’u Busuwisi kubera ibikorwa bya ruswa iki gihugu cyamushinjaga. Izi modoka zagurishijwe mu cyamunara mu 2019.

Mu 2017 yakatiwe imyaka itatu isubitse n’Urukiko rw’u Bufaransa rumushinja ruswa, nyuma yaho ubushinjacyaha bwamushinjaga kunyereza umutungo wa Leta no gufata amafaranga yavuye mu bikorwa bitemewe akagaragaza ko yavuye mu bikorwa by’ubushabitsi kandi abeshya.

Se wa Teodoro Nguema Obiang Mangue, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yayoboye Guinée équatoriale kuva mu 1979 nyuma y’imyaka 11 iki gihugu kibonye ubwigenge kuri Espagne kugeza ubu.

Teodoro Nguema Obiang Mangue yafatiwe ibihano kubwo kwigwizaho imitungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .