Umuhungu wa Perezida Nguema yaciwe miliyoni €30, imitungo afite mu Bufaransa irafatirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Umuhungu wa Perezida Theodor Obing Nguema wa Guinée Equatorial akaba na Visi Perezida w’iki gihugu, yaciwe miliyoni 30 z’amayero nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa no gusesagura umutungo w’igihugu.

Urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere rwahamije Teodorin Obiang, kunyereza umutungo wa leta, ni ikirego cyatanzwe n’imiryango irwanya ruswa.

Teodorin Obiang yari yajuririye icyemezo cy’urukiko cyo mu 2017 rwamuhamije kunyereza umutungo w’igihugu, gusa urukiko yajuririye rwamuhaye igihano kirenze icya mbere.

Obiang yategetswe kwishyura amande ya miliyoni 30 z’amayero ni ukuvuga miliyoni 32.9 z’amadolari. Yakatiwe kandi igihano gisubitse cy’imyaka itatu byose akaba yabihanishijwe nyuma yo guhamywa ibyaha bya ruswa n’iyezandonke.

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris kandi rwanemeje ko imitungo ye ifatirwa irimo inyubako ifite inzu esheshatu zigerekeranye iherereye mu mujyi wa Paris ahitwa Avenue Foch. Iyi nyubako mu 2012 yabarirwaga agaciro ka miliyoni 107 z’amayero, ikaba ari imwe mu zihenze ziri muri ako gace.

Marc-Andre Feffer wo muri Transparency International ishami ry’u Bufaransa, riri mu miryango yatanze ikirego, yavuze ko bishimiye imikirize y’urubanza kuko byerekana ko bitemewe ko ‘u Bufaransa buba ahantu abayobozi b’abanyamahanga bibira imitungo y’ibihugu byabo hanyuma bakagurayo inyubako n’ibindi’.

Obiang w’imyaka 50 y’amavuko, uretse kuba ari Visi Perezida, anahabwa amahirwe yo gusimbura Se ku butegetsi amazeho imyaka 41.

Umunyamategeko wa Obiang asigaranye amahirwe amwe yo kujuririra iki cyemezo mu rukiko rusesa imanza rwa Paris.

Mu 2016 imodoka 11 z’uyu mugabo zafatiriwe n’ubuyobozi bw’u Busuwisi, bamushinja kunyereza amafaranga, zikaba zarimo Porsche ifite agaciro k’asaga $830,000 na Bugatti Veyron igura miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika.

Teodorin Obiang yahamijwe ibyaha bya ruswa acibwa miliyoni €30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .