00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Museveni yashimangiye ko ‘Muhoozi Project’ ari ikinyoma

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 July 2025 saa 08:11
Yasuwe :

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimangiye ko umushinga wiswe “Muhoozi Project” ari ikinyoma.

Mu 2013, Gen David Sejusa Tinyefuza yanditse ibaruwa ifunguye, agaragaza ko Perezida Museveni afite umugambi wo gushyira umuhungu we ku butegetsi. Ibi ni byo yise “Muhoozi Project”.

Gen Tinyefuza yasobanuye ko kugira ngo uyu mugambi ugerweho, Perezida Museveni ashaka kumwicana n’umunyapolitiki Amama Mbabazi utavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abandi bawurwanya.

Uyu musirikare wari mu buhungiro yagize ati “Ikibazo nyamukuru ni ubwami bwa politiki; kuba Perezida ubuzima bwose, hanyuma bigahinduka ubwami bwa politiki. Ni inkuru mbi rusange ya Afurika. Nta kidasanzwe.”

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X kuri uyu wa 5 Nyakanga 2025, Gen Muhoozi yatangaje ko Gen Tinyefuza akwiye kumwitaba ku biro bye mu cyumweru gitaha, akamusobanurira icyo “Muhoozi Project” bivuze.

Ati “Mu myaka 12 ishize, Tinyefuza yavuze ko Muzehe nanjye dushaka kumwica, Mbabazi n’abandi kugira ngo njye ku butegetsi. Nyuma y’imyaka 12 ariho, na Mbabazi ariho, kandi sindi hafi y’ubutegetsi. Niba atari uguharabika izina ryanjye, ntabwo nzi ibyo ari byo.”

Gen Muhoozi atanze ubu butumwa nyuma y’aho Perezida Museveni atangaje ko ashaka kwiyamamariza gukomeza kuyobora ishyaka NRM riri ku butegetsi no kuyobora Uganda mu 2026.

Gutangaza kwa Museveni ko ashaka gukomeza kuyobora Uganda byaciye ibihuha byari bimaze imyaka myinshi by’uko Gen Muhoozi ari we uzatangira kuyobora Uganda mu 2026.

Gen Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko ibyo Gen Tinyefuza yatangaje mu myaka 12 ishize ari ibinyoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .