Mu 2013, Gen David Sejusa Tinyefuza yanditse ibaruwa ifunguye, agaragaza ko Perezida Museveni afite umugambi wo gushyira umuhungu we ku butegetsi. Ibi ni byo yise “Muhoozi Project”.
Gen Tinyefuza yasobanuye ko kugira ngo uyu mugambi ugerweho, Perezida Museveni ashaka kumwicana n’umunyapolitiki Amama Mbabazi utavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abandi bawurwanya.
Uyu musirikare wari mu buhungiro yagize ati “Ikibazo nyamukuru ni ubwami bwa politiki; kuba Perezida ubuzima bwose, hanyuma bigahinduka ubwami bwa politiki. Ni inkuru mbi rusange ya Afurika. Nta kidasanzwe.”
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X kuri uyu wa 5 Nyakanga 2025, Gen Muhoozi yatangaje ko Gen Tinyefuza akwiye kumwitaba ku biro bye mu cyumweru gitaha, akamusobanurira icyo “Muhoozi Project” bivuze.
Ati “Mu myaka 12 ishize, Tinyefuza yavuze ko Muzehe nanjye dushaka kumwica, Mbabazi n’abandi kugira ngo njye ku butegetsi. Nyuma y’imyaka 12 ariho, na Mbabazi ariho, kandi sindi hafi y’ubutegetsi. Niba atari uguharabika izina ryanjye, ntabwo nzi ibyo ari byo.”
Gen Muhoozi atanze ubu butumwa nyuma y’aho Perezida Museveni atangaje ko ashaka kwiyamamariza gukomeza kuyobora ishyaka NRM riri ku butegetsi no kuyobora Uganda mu 2026.
Gutangaza kwa Museveni ko ashaka gukomeza kuyobora Uganda byaciye ibihuha byari bimaze imyaka myinshi by’uko Gen Muhoozi ari we uzatangira kuyobora Uganda mu 2026.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!