00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuherwe wa mbere muri Lesotho agiye kurahirira inshingano za Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 08:39
Yasuwe :

Sam Matekane, umuherwe wa mbere muri Lesotho kuri uyu wa Gatanu ararahirira kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu nyuma y’aho ishyaka rye rishya, Revolution for Prosperity party ritsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yabaye mu ntangiriro z’Ukwakira.

Matekane yari yabonye ubwiganze mu Nteko ariko butamwemerera guhita ashyiraho Guverinoma, biba ngombwa ko yihuza n’andi mashyaka mato abiri ngo abashe kugira ubwiganze buhigika ishyaka ryari rimaze igihe ku butegetsi muri icyo gihugu kigendera ku ngoma ya cyami.

Sam Matekane asanzwe ari umucuruzi ukomeye. RFI yatangaje ko ubukire bwe atari ubwo guhisha kuko yanze ko na Leta izajya imwishyura umushahara ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Benshi mu baturage bamuhundagajeho amajwi bavuga ko ari inyangamugayo kandi atazishora muri ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu, ibintu byashinjwaga abamubanjirije.

Abo mu ishyaka rye batangaje ko basanze isanduku ya Leta irimo ubusa ku buryo byasabye ko n’ibirori byo kumwimika biba kuri uyu wa Gatanu ari we watanze amafaranga yo kubikoresha.

Matekane ni we watanze imodoka 150 zigezweho zirifashishwa mu gutwara abanyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma batandatu baritabira irahira rye. Yatanze na kajugujugu ye ngo Polisi iyifashishe mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaraba bitabiriye umuhango w’irahira.

Uyu mugabo yavuze ko nagera ku butegetsi azashyiraho politiki yo kwizirika umukanda kugira ngo mu isanduku ya Leta habonekemo amafaranga. Ku bw’ibyo aho gushyiraho Guverinoma y’abaminisitiri 30 nkuko byari bisanzwe, yavuze ko azashyiramo abantu 15.

Matekane yiyemeje gusubiza Lesotho ku murongo mu rugamba rw'iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .