Umuherwe Strive Masiyiwa yashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi ya Netflix

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 Ukuboza 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umuherwe Strive Masiyiwa ukomoka muri Zimbabwe yashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi ya Netflix Inc. muri gahunda y’iki kigo gikomeye ku Isi mu gukora filimi yo kwigarurira isoko rya Afurika.

Masiyiwa niwe washinze ikigo cy’itumanaho gikorera cyane muri Afurika y’Amajyepfo cya Econet Global ndetse cyaninjiye no ku isoko ryo mu bihugu byo kuri uyu mugabane, Aziya, u Burayi na Amerika y’Amajyepfo.

Netflix ifite abantu barenga miliyoni 190 biyandikishije ku rubuga rwayo nk’abareberaho za filimi bari mu bice byose by’Isi gusa mu mezi atatu ashize, Aziya ni yo yari ifite umubare munini w’abiyandikishije kuri uru rubuga.

Ubu isoko rya Afurika riracyari rito mu kwishyura ifatabuguzi ry’amashusho yo kuri internet, ariko Netflix iri kureba uburyo yakwinjira kuri uyu mugabane binyuze mu gukora inkuru ziwerekeyeho no mu kugabanya ibiciro by’ifatabuguzi.

Masiyiwa ni umwe mu baherwe Afurika ifite, bibarwa ko atunze asaga miliyari imwe y’amadolari. Ni umugabo usanzwe ari inshuti ikomeye y’u Rwanda dore ko arusura kenshi. Ari mu bitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi wabaye mu 2018 aho icyo gihe yise umwana w’ingagi izina rya “Ishusho”.

Ubu mu Nama y’Ubutegetsi y’iki kigo, Masiyiwa niwe mwirabura wenyine uraba urimo kuko Susan Rice wabaye umwirabura wa mbere uyinjiyemo mu 2018 agiye kuva kuri izi nshingano kuko yashyizwe mu bagize ubutegetsi bwa Joe Biden.

Strive Masiyiwa yashyizwe mu Nama y'Ubutegetsi ya Netflix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .