Umuhango wo kumushyingura uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025. Ikiriyo cyo kumusezeraho cyabereye i Lisbon muri Portugal aho yaguye, cyitabirwa n’abo mu muryango we, abayobozi bakuru barimo na Perezida wa Portugal, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau n’abandi.
Mu bihugu bimwe Abayisilamu b’aba-Shia Ismaili bakurikiranye ikiriyo cye bari mu misigiti iwabo hirya no hino ku ikoranabuhanga.
Uyu mukambwe wapfuye afite imyaka 88 yabaye Imam wa 49 w’Abayisilamu b’aba-Shia Ismaili. Aba ba Imam nibo bahabwa amazina izina rya ‘Aga Khan’.
Uwo yasimbuye ku mwanya wa Imam akaba na sekuru, Sultan Muhammed Shah, wamenyekanye nka Aga Khan III na we ashyinguye mu mujyi wa Aswan mu irimbi ryabo riri hafi y’uruzi rwa Nili.
Biteganyijwe ko Aga Khan IV aba ashyinguwe mu nzu irimo imva ya sekuru, inzu izashyirwamo imva ye ikazubakwa nyuma.
Yasimbuwe ku buyobozi bw’Abayisilamu b’aba-Shia Imaili n’umuhungu we, Rahim al-Hussaini Aga Khan V.
Prince Shah Karim Al-Hussaini (Aga Khan IV) yabonye izuba ku wa 13 Ukuboza 1936, i Genève mu Busuwisi, gusa umuryango we ukomoka muri Perse (Iran y’uyu munsi).
Uyu mugabo azashyingurwa mu mujyi wa Aswan mu Misiri kuko ariho yahisemo ko azashyingurwa. Hanashyinguye sekuru Aga Khan III.
Aga Khan IV yamenyekanye kubera ibikorwa by’iterambere yakoze binyuze mu kigo ‘Aga Khan Development Network’. Iki kigo nicyo gifite ibitaro i Nairobi n’i Kampala ndetse na kaminuza zitandukanye. Gikoresha abakozi ibihumbi 55, muri sosiyete zirenga 125 cyashinze. Buri mwaka cyinjiza miliyari 4$.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!